2 Corinthians 12:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hari umuntu wa Kristo nzi wazamuwe, akagezwa mu ijuru rya gatatu hashize imyaka cumi n'ine. Icyakora sinzi neza ko yari ahari koko cyangwa niba kwari ukuherekwa gusa, Imana yonyine ni yo ibizi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hari umuntu nzi ku bwa Kristu, hashize imyaka cumi n’ine, — niba byari mu mubiri we, simbizi; niba bitari mu mubiri we, jye simbizi; Imana ni Yo ibizi —, uwo muntu rero yarajyanywe, agezwa mu bushorishori bw’ijuru.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nzi umuntu wo muri Kristo wazamuwe akajyanwa mu ijuru rya gatatu, ubu hashize imyaka cumi n'ine (niba yari mu mubiri simbizi, cyangwa niba atari mu mubiri na byo simbizi bizi Imana).