2 Corinthians 12:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ndatinya ko ningaruka iwanyu Imana yanjye izankoza isoni imbere yanyu. Koko kandi nzagomba kuririra benshi muri ba bandi bacumuye mbere, bakaba baranze kwisubiraho ngo bareke za ngeso zabo zo kwiyandarika n'ubusambanyi n'ubwomanzi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ndatinya rwose ko, igihe nzagaruka iwanyu, Imana yanjye izankoza isoni imbere yanyu, nkarizwa na benshi muri mwe bacumuye, ariko ntibisubireho ngo biyake ingeso mbi, ubusambanyi n’ubuhabara.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi ndatinya yuko ubwo nzaza Imana yanjye izongera kuncisha bugufi muri mwe, nanjye ndirire benshi bacumuye kera, ntibīhane ibyonona n'ubusambanyi n'iby'isoni nke bakoze.