2 Corinthians 12:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara nshatse kugira icyo niratana sinaba mbaye umusazi, kuko naba mvuga iby'ukuri. Ariko noneho ndifashe, kugira ngo hatagira untekerezaho ibirenze ibyo abona nkora cyangwa ibyo yumva mvuga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Rwose, nshatse kwirata sinaba ndi umusazi, kuko naba mvuga ibiri ukuri; ariko na byo ndabyirinze, ngo hato batankekaho kuba nsumbye uko bambona cyangwa uko mvuga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nashaka kwirata sinaba umupfu, kuko navuga ukuri. Ariko ndarorereye kugira ngo hatagira untekereza ibiruta ibyo andebana cyangwa ibyo anyumvana.