2 Corinthians 12:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko kandi kugira ngo ntavaho nirata mbitewe n'uko nahishuriwe ibitangaje gutyo, nashyizwe igisa n'ihwa mu mubiri wanjye kimpanda kikambera nk'intumwa ya Satani yo kumpoza ku nkoni, kugira ngo ne kwikuza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Maze, kugira ngo ibyo bintu bihanitse nahishuriwe bitantera kwirarika, nashyizwe umugera mu mubiri, ari yo ntumwa ya Sekibi ngo ijye inkubita, nirinde kwikuza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi kugira ngo ne guterwa kwishyira hejuru kurenze ibikwiriye ni uko nahishuriwe ibikomeye cyane, ni cyo cyatumye mpabwa igishākwe cyo mu mubiri, ari cyo ntumwa ya Satani yo kunkubita ibipfunsi, ngo ne kwishyira hejuru kurenza ibikwiriye.