2 Corinthians 12:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
maze na we akansubiza ati: “Ubuntu ngira buraguhagije, kuko ububasha bwanjye bugwira ahiganje intege nke.” Noneho rero nzajya nishimira cyane kwiratana intege nke zanjye, kugira ngo ububasha bwa Kristo bugume kuri jye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Maze aransubiza ati «Ingabire yanjye iraguhagije; kuko ububasha bwanjye bwigaragariza cyane cyane mu banyantegenke.» Ni yo mpamvu mpisemo kwiratira mu ntege nke zanjye, kugira ngo ububasha bwa Kristu bunyituriremo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko arampakanira ati “Ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.” Nuko nzanezerwa cyane kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho.