2 Corinthians 13:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dore ikinteye kubandikira ibyo byose kandi tutari kumwe, ni ukugira ngo ubwo nzaba ndi iwanyu ntazagomba kubahana bikomeye, nkoresheje ubushobozi Nyagasani yampaye bwo kubaka ubugingo bwanyu simbusenye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni cyo gitumye mbandikiye nkiri kure, ngo ntazazanwa no guca urubanza, nkoresheje ububasha Nyagasani yampereye kubakomeza aho kubacogoza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Igitumye nandika ibyo ntari kumwe namwe, ni ukugira ngo nimpaba ne kuzaca imanza z'imbabazi nke, kuko nahawe ubutware n'Umwami wacu bwo kubaka, atari ubwo gusenya.