2 Corinthians 2:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Burya icyatumye mbandikira kwari ukugira ngo ningera iwanyu, ndaterwa agahinda n'abantu bagombaga kunshimisha. Mpamya ko igihe jye nishimye, namwe mwese muba mwishimye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo mperutse kubandikira nashakaga gukiranura ibintu, ngo hato ninza iwanyu ntababazwa n’abagombaga kuntera ibyishimo; sinshidikanya rwose ko igihe nishimye, namwe muba mwishimye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ibyo mbyandikiye kugira ngo ubwo nzaza ne kuzaterwa agahinda n'abari bakwiriye kunezeza, kuko mbiringira mwese yuko umunezero wanjye ari wo wanyu mwese.