2 Corinthians 3:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbese ibyo bivuga ko twongeye kwiyogeza? Cyangwa se dukeneye inzandiko zo kudusohoza kuri mwe, cyangwa izo twabaka tukazitwaza nk'uko bamwe babigenza?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mbese twongere kandi kwishingana? Cyangwa se dukeneye kugenza nka bamwe bitwaza inzandiko zibashingana iwanyu, cyangwa aho mubohereje?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbese noneho dutangiye kongera kwiyogeza? Cyangwa dukwiriye inzandiko zo kutwogeza mwandikiwe, cyangwa zanditswe namwe nk'uko abandi bamwe bajya bazishaka?