2 Corinthians 3:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara ibitekerezo byabo byahumiye ku mirari. No kugeza magingo aya cya gitambaro baracyacyitwikira mu maso, igihe basomerwa Isezerano rya Kera. Erega uri muri Kristo wenyine ni we kivanwaho!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara ubwenge bwabo bwahumiye ko! Koko rero kugeza na n’ubu, iyo basoma Isezerano rya kera, icyo gitambaro cyakomeje kubapfukirana; ntikiratamururwa kuko Kristu wenyine ari We ukivanaho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko imitima yabo yarahumye ndetse kugeza na bugingo n'ubu, iyo Isezerano rya Kera risomwa cya gitwikirizo kiba kigitwikiriye imitima yabo, ntibamenye ko cyakuweho na Kristo.