2 Corinthians 3:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Twebwe twese rero dutwikuruwe mu maso turabagirana ikuzo rya Nyagasani. Bityo tugumya guhindurwa kugira ngo duse na we, tugahabwa ikuzo rigenda ryiyongera ubutitsa. Ibyo Mwuka wa Nyagasani ni we ubikora.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko rero twebwe twese, abo uruhanga rudapfukiranye, turashashagira ikuzo rya Nyagasani, bigatuma tugira imisusire ye, mu ikuzo rigenda ryisumbura, ku bwa Nyagasani, ari we Roho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko twebwe twese ubwo tureba ubwiza bw'Umwami, tubureba nko mu ndorerwamo mu maso hacu hadatwikiriye, duhindurirwa gusa na we tugahabwa ubwiza buruta ubundi kuba bwiza, nk'ubw'Umwami w'Umwuka.