2 Corinthians 3:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ayo Mategeko inyuguti zayo zanditswe ku mabuye abaje. Nyamara kandi yaje aherekejwe n'ikuzo ry'Imana, ku buryo Abisiraheli batashoboye kwitegereza mu maso ha Musa, kubera iryo kuzo rirabagirana kandi ari ikuzo rishira. Ubwo Amategeko yari afite umurimo wo guteza abantu urupfu, kandi akaba afite ikuzo ringana rityo,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Niba gushingwa ubutumwa butarindaga urupfu, busharazwe ku bisate by’amabuye, kwaramuhesheje ikuzo ringana rityo kugeza aho Abayisraheli badahangara kureba uruhanga rwa Musa, kubera ububengerane bw’akanya gato bwo mu maso he,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko rero, niba imitegekere y'urupfu yanditswe igaharaturwa ku mabuye yarahawe ubwiza n'icyubahiro, bigatuma Abisirayeli badashobora kwihanganira gutumbīra mu maso ha Mose, ku bwo kurabagirana ko mu maso he (kandi kwari uk'umwanya muto gusa kugashira),