2 Corinthians 4:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ahubwo twazinutswe ibiteye isoni byose bikorwa rwihishwa, ntitucyifata nk'abariganya cyangwa ngo duhindagure Ijambo ry'Imana. Ahubwo tugaragariza buri muntu ukuri kw'Imana, kugira ngo aturebereho agire umutima unyuzwe imbere yayo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni yo mpamvu twirinze amatwara afifitse kandi ateye isoni; twanga kuryaryana no guhindagura Ijambo ry’Imana, ahubwo tugatangaza ukuri kwaryo kugira ngo abantu bose batwizere imbere y’Imana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ntiducogora ahubwo twanga ibiteye isoni bikorwa rwihishwa, tutagendera mu buriganya kandi tutagoreka ijambo ry'Imana, ahubwo tuvuga ukuri tweruye bigatuma umuntu wese adushimisha umutima we imbere y'Imana.