2 Corinthians 4:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyakora ubukungu bwo kumenya ibyo tubutwaye tumeze nk'ibibindi bimeneka ubusa. Ni ukugira ngo ububasha buhebuje budukoreramo bwe kutwitirirwa, ahubwo bumenyekane ko ari ubw'Imana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko uwo mukiro tuwutwaye mu tubindi tumeneka ubusa, bigatuma bose babona ko ubwo bubasha buhanitse buturuka ku Mana, aho kutwitirirwa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko dufite ubwo butunzi mu nzabya z'ibumba, kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz'Imana zidaturutse kuri twe.