2 Corinthians 5:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Noneho tuzi gutinya Nyagasani icyo ari cyo, ni cyo gituma dukora uko dushoboye ngo twemeze abantu ibye. Uko tumeze kose Imana iratuzi imbere n'inyuma, nkaba niringira ko namwe mwamenye imbere n'inyuma.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo dufitiye Nyagasani igitinyiro; turashishikariza abantu kumwemera, kandi rwose, nta buryarya dufite imbere y’Imana. Nizeye ko namwe mutabunziho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko iyo nemeza abantu, mbikoreshwa n'uko nzi igitinyiro cy'Uwiteka. Uko ndi ni ko bigaragarira Imana, kandi niringira yuko ari ko namwe bigaragarira imitima yanyu.