2 Corinthians 5:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko rero Imana yari muri Kristo igihe yiyungaga n'abantu bo ku isi yose, bityo ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo. Natwe idushinga kubwira abantu ngo biyunge na yo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uko biri kose, Imana ubwayo ni yo yiyunze n’ab'isi bose muri Kristu, ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo; nuko natwe idushinga ubutumwa bwo kubwira abantu ngo biyunge na Yo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko muri Kristo ari mo Imana yiyungiye n'abari mu isi ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo, kandi noneho yatubikije ijambo ry'umwuzuro.