2 Corinthians 5:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko rero twebwe abakiri muri aka kazu k'ingando, duhora tuniha nk'abantu bikoreye imitwaro iremereye. Si uko dushaka kwamburwa uyu mubiri usanzwe, ahubwo twifuza kwambikwa umubiri tuzaherwa mu ijuru, kugira ngo uyu upfa uzimangatanywe n'ubugingo buhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero twebwe abakiri muri uyu mubiri, turaganya dushenguka, kuko tudashaka kuwucuzwa, ahubwo twifuza kuwambikirwaho kugira ngo uwo mwambaro w’akanya gato, uduhindurirwemo uw’ubuzima.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko twebwe abari muri iyi ngando tuniha turemerewe, icyakora si uko dushaka kuyamburwa, ahubwo ni uko dushaka kwambikwa ya nzu yindi, ngo igipfa kimirwe n'ubugingo.