2 Corinthians 6:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbese Ingoro y'Imana yayisangira ite n'ibigirwamana? Erega ingoro y'Imana nzima ni twebwe, nk'uko ubwayo yivugiye iti: “Nzatura hagati muri bo ngendane na bo, nzaba Imana yabo na bo babe ubwoko bwanjye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mbese ingoro y’Imana yasangirwa ite n’ibigirwamana? Erega, ni twe ngoro y’Imana Nzima, nk’uko ubwayo ibyivugira iti «Nzatura muri bo, nzatambagire rwagati muri bo, maze nzabe Imana yabo, na bo bazambere umuryango.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbese urusengero rw'Imana rwahuza rute n'ibishushanyo bisengwa, ko turi urusengero rw'Imana ihoraho? Nk'uko Imana yabivuze iti“Nzatura muri bo ngendere muri bo,Nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.