2 Corinthians 6:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko rero ubwayo yaravuze iti: “Mu gihe gikwiye narakumvise, ku munsi w'agakiza naragutabaye.” None rero iki ni cyo gihe gikwiye, uyu ni wo munsi w'Imana wo gukiza abantu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kuko ubwayo yivugira iti «Mu gihe gikwiye, numvise isengesho ryawe; no ku munsi w’uburokorwe, naragutabaye.» Ngiki rero koko igihe gikwiye; nguyu koko umunsi w’uburokorwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko yavuze iti“Mu gihe cyo kwemererwamo narakumviye,No ku munsi wo gukirizwamo naragutabaye.”Dore none ni cyo gihe cyo kwemererwamo, dore none ni wo munsi wo gukirizwamo.