2 Corinthians 7:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uko mwifashe bamaze kurubasomera byaraduhumurije. Erega si uguhumurizwa gusa ahubwo twarushijeho kwishima, tubonye ukuntu Tito yari anezerewe kubera ko mwese mwamuremye agatima.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ngicyo icyatumaze agahinda. Uretse ihumurizwa bwite mwaduteye, twanyuzwe cyane n’ukuntu Tito yishimiye ko mwamwuruye umutima.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo cyatumye duhumurizwa, kandi muri iryo humure twarushijeho kwishimishwa n'ibyishimo bya Tito, kuko umutima we waruhuwe namwe mwese.