2 Corinthians 7:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko ubu ndishimye atari uko nabateye agahinda, ahubwo ari uko ako gahinda kabateye kwihana. Erega ako ni agahinda gahuje n'ibyo Imana ishaka! Bityo nta kibi mwahuye na cyo kiduturutseho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
n’ubwo naba narabyicujije, ubu nshimishijwe n’uko yabateye kwisubiraho. Agahinda kanyu kanyuze Imana, bityo ku bwanjye nkaba nta nabi nabagiriye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
none ndishimye. Icyakora sinishimishijwe n'uko mwagize agahinda, ahubwo ni uko ako gahinda kabateye kwihana, kuko mwagize agahinda ko mu buryo bw'Imana ngo mutagira icyo mubura ku bwacu.