2 Corinthians 8:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Musanzwe mushoboye ibintu byose mukanahebuza, ari ukwizera Kristo no kumwamamaza, ari ukumenya ukuri no kugira umwete muri byose ndetse no kudukunda, bityo ndifuza ko munahebuza muri icyo gikorwa cyo kugira ubuntu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kandi ubwo musanganywe ubukungahazwe muri byose, haba mu kwemera no mu kuvuga neza, mu bumenyi n’ishyaka muri byose, ndetse no mu rukundo twabatoje, nimukataze no muri iyo ngabire yo kugira ubuntu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko rero nk'uko musāga muri byose, ari ukwizera no kuvuga neza no kumenya, no kugira umwete no kudukunda, mube ari ko murushaho kugirira umwete uwo murimo wo kugira ubuntu na wo.