2 Corinthians 9:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kuzirikana ibyo byose mwabakoreye bituma basingiza Imana, babonye ukuntu muyumvira, mugatangaza Ubutumwa bwiza bwa Kristo. Bayisingiza kandi kubera ko mugira ubuntu, mugasangira ibyanyu na bo ndetse n'abantu bose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abanyuzwe n’uwo murimo bazakurizaho gusingiza Imana kubera ukuntu mwumviye Inkuru Nziza ya Kristu, banayishimire kandi ubuntu mugira bwo gusangira byose na bose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
bayihimbaza ku bw'ubuhamya bw'uyu murimo mwitangiye, mukemera kugandukira ubutumwa bwiza bwa Kristo, mukagira ubuntu bwinshi bwo kubafasha no gufasha abandi bose.