2 Corinthians 9:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzi ko mugira ubwuzu bwo gufasha abandi, ndetse nabaratiye abo muri Masedoniya ngira nti: “Kuva mu mwaka ushize abavandimwe bacu bo muri Akaya biteguye gutanga imfashanyo.” None iryo shyaka ryanyu ryemeje abenshi muri bo kugira icyo bakora.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nzi imigambi myiza mufite, ndetse nabaratiye n’abo muri Masedoniya, nti «Kuva mu mwaka ushize, abo muri Akaya biteguye gutanga imfashanyo», kandi ishyaka ryanyu ryateye inkunga za Kiliziya nyinshi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko nzi umutima wanyu ukunze ari wo mbirataho mu Banyamakedoniya, mbabwira yuko Abanyakaya bamaze umwaka biteguye, kandi ko guhirimbana kwanyu kwateye abenshi umwete.