2 Kings 1:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Eliya ni ko kumubwira ati: “Ubwo ndi umuntu w'Imana, umuriro numanuke mu ijuru maze ugutsembe n'ingabo zawe mirongo itanu.” Nuko umuriro uherako umanuka mu ijuru umutsembana n'ingabo ze mirongo itanu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Eliya asubiza wa mutegeka w’umutwe w’abasirikare mirongo itanu, ati «Niba ndi umuntu w’Imana, umuriro nuve mu ijuru ugutwikane n’abantu bawe mirongo itanu!» Uwo mwanya umuriro uva mu ijuru, umutwikana n’umutwe w’abasirikare mirongo itanu yayoboraga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Eliya asubiza umutware w'ingabo mirongo itanu ati “Niba ndi umuntu w'Imana, umuriro nuve mu ijuru ugutwikane n'ingabo zawe uko ari mirongo itanu.” Ako kanya umuriro uva mu ijuru umutwikana n'ingabo ze mirongo itanu.