2 Kings 1:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami atuma undi mutware hamwe n'umutwe w'ingabo ze mirongo itanu kuri Eliya. Aramusanga aramubwira ati: “Muntu w'Imana, umwami arategetse ngo gira vuba umanuke.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami arongera atuma kuri Eliya undi mutware w’umutwe w’abasirikare mirongo itanu, ajyana na bo. Umutware afata ijambo, aramubwira ati «Muntu w’Imana, umwami aravuze ngo: Gira vuba umanuke!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami arongera amutumaho undi mutware utwara ingabo mirongo itanu ari kumwe n'ingabo ze. Araza aramubwira ati “Yewe muntu w'Imana, umwami aradutumye ngo ‘Manuka vuba umwitabe.’ ”