2 Kings 1:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Eliya ni ko kubabwira ati: “Ubwo ndi umuntu w'Imana, umuriro numanuke mu ijuru ugutsembe wowe n'ingabo zawe mirongo itanu.” Imana iherako yohereza umuriro uva mu ijuru umutsembana n'ingabo ze mirongo itanu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko Eliya aramusubiza ati «Niba ndi umuntu w’Imana, umuriro nuve mu ijuru, ugutwikane n’abantu bawe mirongo itanu!» Umuriro w’Imana uva mu ijuru, umutwikana n’umutwe w’abasirikare mirongo itanu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Eliya arabasubiza ati “Niba ndi umuntu w'Imana, umuriro nuve mu ijuru ugutwikane n'ingabo zawe uko ari mirongo itanu.” Ako kanya umuriro uva mu ijuru, umutwikana n'ingabo ze mirongo itanu.