2 Kings 1:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Incuro ya gatatu umwami atuma undi mutware hamwe n'umutwe w'ingabo ze mirongo itanu kuri Eliya. Umutware azamuka ka gasozi, akimukubita amaso apfukama imbere ye aramusaba ati: “Muntu w'Imana, girira impuhwe ubuzima bwanjye n'ubw'aba bagaragu bawe mirongo itanu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami yohereza umutware wa gatatu w’abasirikare mirongo itanu. Ageze imbere ya Eliya arapfukama, aramwinginga ati «Muntu w’Imana, girira impuhwe ubuzima bwanjye n’ubw’abagaragu bawe, ari bo aba basirikare mirongo itanu!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami arongera atuma undi mutware utwara ingabo mirongo itanu ari kumwe n'ingabo ze. Uwo mutware wa gatatu araza apfukama imbere ya Eliya aramwinginga ati “Yewe muntu w'Imana, ndakwinginze, amagara yanjye n'ay'abagaragu bawe uko ari mirongo itanu akubere ay'igiciro cyinshi.