2 Kings 1:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami Ahaziya arapfa nk'uko Uhoraho yari yamutumyeho umuhanuzi Eliya. Kubera ko Ahaziya atagiraga umuhungu, asimburwa ku ngoma n'umuvandimwe we Yehoramu. Hari mu mwaka wa kabiri Yoramu mwene Yozafati ari ku ngoma mu Buyuda.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Okoziya arapfa nk’uko byari byavuzwe na Eliya, atumwe n’Uhoraho. Bitewe n’uko atagiraga umwana w’umuhungu, yazunguwe na Yoramu murumuna we, mu mwaka wa kabiri w’ingoma ya Yoramu mwene Yozafati, umwami wa Yuda.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye aratanga nk'uko ijambo Uwiteka yavugiye muri Eliya ryari riri. Maze mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Yoramu mwene Yehoshafati umwami w'Abayuda, Yehoramu yimye ingoma ya Ahaziya kuko nta mwana w'umuhungu yari afite.