2 Kings 1:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ziramusubiza ziti: “Umuntu yadutangiriye aratubwira ati: ‘Musubireyo, mubwire umwami wabatumye muti: Uhoraho arakubaza ngo mbese wagombye kujya kuraguza Bāli-Zebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iba muri Isiraheli? Nuko rero ntuzabyuka kuri ubwo buriri uryamyeho, uzapfa nta kabuza.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ziramusubiza ziti «Twahuye n’umuntu aratubwira ati ’Nimugende musubire ku mwami wabohereje, maze mumubwire muti ’Uhoraho aravuze ngo: Mbese kohereza abantu kuraguza kwa Behali‐Zebubu, imana y’i Ekironi, ni uko nta Mana iba muri Israheli? Ngo ni yo mpamvu utazabyuka ku buriri uryamyeho, ngo uzapfa nta kabuza.’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ziramubwira ziti “Twahuye n'umugabo aratubwira ati ‘Nimugarukire aho musubire ku mwami wabatumye, mumubwire muti: Uwiteka avuze ngo mbese icyatumye wohereza abo kuraguza Bālizebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iri muri Isirayeli? Ngo ni cyo gituma utazabyuka ku gisasiro uryamyeho, uzapfa nta kibuza.’ ”