2 Kings 1:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Umwami Ahaziya atuma umutware hamwe n'umutwe w'ingabo ze mirongo itanu gufata Eliya. Uwo mutware azamuka agasozi agera mu mpinga aho Eliya yari ari, aramubwira ati: “Muntu w'Imana, umwami arategetse ngo: 'manuka'!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami yohereza kuri Eliya umutegeka w’umutwe w’abasirikare mirongo itanu, ajyana n’abo basirikare be. Uwo mutware arazamuka, asanga Eliya aho yari yicaye mu mpinga y’umusozi, maze aramubwira ati «Muntu w’Imana, umwami aravuze ngo: Manuka!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami aherako amutumaho umutware utwara ingabo mirongo itanu ari kumwe n'ingabo ze. Arazamuka amusanga aho yari yicaye mu mpinga y'umusozi aramubwira ati “Yewe muntu w'Imana, umwami aradutumye ngo ‘Manuka umwitabe.’ ”