2 Kings 10:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yehu yigiye imbere gato ahura na Yonadabu mwene Rekabu wari uje kumusanganira, aramuramutsa aramubaza ati: “Mbese uranshyigikiye nk'uko nanjye ngushyigikiye?” Yonadabu aramusubiza ati: “Yego!” Yehu ati: “Reka duhane ibiganza.” Nuko bahana ibiganza, hanyuma Yehu amushyira mu igare rye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yehu ava aho ngaho, aragenda ahura na Yonadabu, mwene Rekabu, wari uje amugana. Yehu aramuramutsa, hanyuma aramubaza ati «Uranyishimiye nk’uko nanjye nkwishimiye?» Yonadabu aramusubiza ati «Yego!» Undi ati «Niba ari byo, mpa umukono.» Yonadabu arawumuha. Nuko Yehu amuzamura mu igare rye,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Avuye aho ahura na Yehonadabu mwene Rekabu aje kumusanganira, aramuramutsa aramubaza ati “Umutima wawe uratunganye nk'uko uwanjye utunganiye uwawe?”Yehonadabu aramusubiza ati “Uratunganye.” Na we ati “Niba utunganye, mpa ukuboko kwawe.” Arakumuha, aherako aramwuriza amushyira mu igare rye.