2 Kings 10:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nimuhamagaze rero abahanuzi bose ba Bāli, n'abayoboke be bose n'abatambyi be bose, ntihagire n'umwe ubura kuko ngiye gutambira Bāli igitambo gikomeye. Ubura wese azahanishwa urupfu.” Yehu yakoresheje ubwo buryarya kugira ngo akoranye abayoboke bose ba Bāli abatsembe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nimumpamagarire nonaha abahanuzi bose ba Behali, abayoboke be bose, n’abaherezabitambo be; ntihagire n’umwe ubura, kuko ngiye gutura Behali igitambo gikomeye. Ubura azapfa.» Ariko ibyo byose Yehu yabikoranaga uburyarya, kugira ngo abone uko atsemba abayoboke bose ba Behali.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko nimumpamagarire nonaha abahanuzi ba Bāli bose, n'abamuramyaga bose n'abatambyi be bose. Ntihagire n'umwe ubura kuko nenda gutambira Bāli igitambo gikomeye. Uzabura wese ntazandokoka.” Ariko Yehu yabigenjeje atyo mu buryarya, kugira ngo abone uko yatsemba abaramyaga Bāli.