2 Kings 10:24 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko barinjira batura amaturo, batamba n'ibitambo bikongorwa n'umuriro. Icyakora Yehu yari yamaze gushyiraho ingabo mirongo inani zashinze ibirindiro hanze. Arababwira ati: “Dore abayoboke ba Bāli mbashyize mu maboko yanyu. Nihagira ureka n'umwe agacika aricwa mu cyimbo cye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Yehu na Yonadabu barinjira kugira ngo bahereze amaturo kandi bature ibitambo bitwikwa. Ariko Yehu yari yashyize hanze abagabo mirongo inani, ababwira ati «Dore aba bantu mbashyize mu maboko yanyu, nihagira n’umwe muri bo ubacika, uwo azaba yacitse azamuryozwa, apfe mu kigwi cye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko barinjira ngo batambe igitambo n'ibitambo byoswa. Ariko Yehu yari yashyize hanze abagabo mirongo inani arababwira ati “Aba bagabo mbashyize mu maboko yanyu. Nihagira ucika, umubuze azamuryora, apfe mu cyimbo cye.”