2 Kings 10:30 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho abwira Yehu ati: “Kubera ko wakoze ibinogeye, ugasohoza ibyo nari ngamije byose ku nzu ya Ahabu, abazagukomokaho ni bo bazasimburana ku ngoma muri Isiraheli kugeza ku buvivi.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho abwira Yehu, ati «Kubera ko wakoze neza wita ku binshimisha kandi ukaba warakoreye inzu ya Akabu nk’uko nabishakaga, abana bawe bazima ingoma ya Israheli kugera ku gisekuru cya kane.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanyuma Uwiteka abwira Yehu ati “Kuko wakoze neza ubwo washohoje ibishimwa imbere yanjye ukagirira inzu ya Ahabu nk'uko imigambi yanjye yari iri, abana bawe bazicara ku ntebe y'ubwami bwa Isirayeli kugeza ku buvivi.”