2 Kings 10:35 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yehu yamaze imyaka makumyabiri n'umunani ari ku ngoma ya Isiraheli i Samariya, yisazira amahoro bamushyingura i Samariya, umuhungu we Yehowahazi amusimbura ku ngoma.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yehu aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa i Samariya. Umuhungu we Yowakazi amuzungura ku ngoma.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye Yehu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba i Samariya, maze umuhungu we Yehowahazi yima ingoma ye.