2 Kings 10:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umuyobozi w'imirimo y'ibwami, n'umutegetsi w'umujyi n'abakuru b'imiryango n'abarinzi, baherako batuma kuri Yehu bati: “Twe twiyemeje kuba abagaragu bawe, tuzakora ibyo uzadutegeka byose. Bityo nta mwami wundi tuzimika ahubwo wowe ukore ibikunogeye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umutegeka w’ingoro y’umwami, umutware w’umugi, abakuru b’imiryango n’abarezi b’abana batuma kuri Yehu, bati «Turi abagaragu bawe, tuzakora ibyo uzadutegeka byose. Nta muntu n’umwe tuzimika. Wowe uzakore ibigutunganiye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko umunyarugo n'umutware w'umurwa n'abakuru n'abareraga abo bana batuma kuri Yehu bati “Turi abagaragu bawe, ibyo udutegeka byose tuzabikora kandi nta muntu wese tuzimika, ahubwo ubigenze uko ushaka.”