2 Kings 11:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Yehoyada azana umwana w'umwami amwambika ikamba, amushyikiriza n'inyandiko irimo amategeko agenga ubwami, amwerekana ku mugaragaro. Bityo bamwimikisha amavuta, rubanda rukoma amashyi ruvuga ruti: “Harakabaho umwami!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Yehoyada asohora umwana w’umwami, amwambika ikamba ry’ubwami, amuha n’ibindi biranga ubwami. Bamwimikisha amavuta, hanyuma abantu bose bakoma amashyi biyamirira, bavuga bati «Umwami aragahoraho!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Yehoyada asohora umwana w'umwami amwambika ikamba ry'ubwami, amuha n'umuhamya. Nuko bamwimikisha amavuta bamugira umwami, maze bakoma mu mashyi baravuga bati “Umwami aragahoraho.”