2 Kings 11:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Asanga harimo umwami uhagaze iruhande rw'inkingi y'Ingoro nk'uko umuhango wari uri. Abagaba b'ingabo n'abavuza amakondera bari bamukikije, rubanda rwaturutse imihanda yose rumushyigikiye ruvuza amakondera. Ataliya aherako ashishimura imyambaro ye, arataka cyane ati: “Mbega ubugambanyi, mbega ubugambanyi!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Aritegereza, abona umwami ahagaze hafi y’inkingi y’Ingoro nk’uko byari umuhango usanzwe, abatware n’abavuza amakondera bamuri iruhande, n’abantu bose bo mu gihugu banezerewe kandi bavuza uturumbeti. Nuko Ataliya ashishimura imyambaro ye asakuza, ati «Ubugambanyi! Ubugambanyi!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yitegereje abona umwami ahagaze ku nkingi nk'uko umuhango wabo wari uri, n'abatware n'abavuza amakondera begereye umwami, n'abantu bose bo mu gihugu banezerewe bavuza amakondera. Nuko Ataliya ashishimura imyambaro ye, avuza induru ati “Ubugome! Ubugome!”