2 Kings 11:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yehoyada asaba umwami na rubanda kugirana Isezerano n'Uhoraho ko bamuyobotse, n'umwami agirana amasezerano na rubanda.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yehoyada yifatanyije n’umwami n’umuryango wose, agirana isezerano n’Uhoraho, kugira ngo umuryango uzabe uw’Uhoraho; umwami n’umuryango na bo bagirana isezerano imbere ye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Yehoyada asezeranira umwami n'abantu isezerano ku Uwiteka ngo babe abantu b'Uwiteka, kandi asezeranya umwami n'abantu isezerano.