2 Kings 11:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Rubanda rwose rwiroha ku ngoro ya Bāli ruyirindimurira hasi, intambiro n'amashusho byayo barabimenagura, batsinda Matani umutambyi wa Bāli aho imbere y'intambiro. Nuko Yehoyada ashyira abarinzi ku Ngoro y'Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma imbaga yose ijya ku ngoro ya Behali, bamenagura intambiro ze zose n’amashusho ye babimaraho; na Matani, umuherezabitambo wa Behali, bamwicira imbere y’urutambiro. Umuherezabitambo Yehoyada atoranya abo kurinda Ingoro y’Uhoraho,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abantu bose bari mu gihugu baherako bajya ku ngoro ya Bāli barayisenya, ibyotero bye n'ibishushanyo bye barabimenagura rwose, kandi Matani umutambyi wa Bāli bamwicira imbere y'icyotero.Hanyuma umutambyi atoranya abatware bo gutegeka ibyo mu nzu y'Uwiteka.