2 Kings 11:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Afata abagaba b'ingabo, n'ingabo z'Abakari n'abarinzi na rubanda, bashagara umwami kuva ku Ngoro y'Uhoraho bamunyujije ku irembo ry'abarinzi, bamugeza mu ngoro ya cyami maze bamwicaza ku ntebe ya cyami.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
hanyuma afata abatware b’abasirikare b’Abakari, intumwa z’ibwami na rubanda bose; bavana umwami mu Ngoro y’Uhoraho, baramumanukana banyuze mu irembo ry’intumwa z’ibwami, bagera mu ngoro y’umwami. Bagezeyo, Yowasi yicara ku ntebe y’ubwami.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ajyana abatware b'amagana n'Abakariti n'abarinzi, n'abantu bose bari mu gihugu, basohokana n'umwami mu nzu y'Uwiteka, baramanukana banyura mu nzira yo mu irembo ry'abarinzi bajya mu nzu y'umwami. Bagezeyo umwami yicara ku ntebe y'ubwami.