2 Kings 11:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko Yehosheba umukobwa w'umwami Yoramu, wari mushiki wa Ahaziya, atwara Yowasi umwana wa Ahaziya amukuye mu bana b'umwami bicwaga, amujyanana n'umurezi we amuhisha mu cyumba bararagamo, bityo Ataliya ntiyaba akimubonye kugira ngo amwice.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yehosheba, umukobwa w’umwami Yoramu akaba na mushiki wa Okoziya, afata Yowasi mwene Okoziya, amuvana mu bana b’umwami bagombaga kwicwa. Nuko amujyanana n’umurezi we, abahisha mu cyumba cy’ingoro bararagamo, Ataliya ntiyaba akimwishe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko Yehosheba umukobwa w'Umwami Yoramu, mushiki wa Ahaziya, ajyana Yowasi mwene Ahaziya, aramwiba, amukura mu bana b'umwami bicwaga, amujyanana n'umurezi we abashyira mu cyumba kirarwamo, bamuhisha Ataliya ntiyicwa.