2 Kings 12:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami Yowasi ahamagaza Yehoyada n'abandi batambyi, arababaza ati: “Kuki mutasannye Ingoro? Nuko rero uhereye ubu ntimuzongere kwaka incuti zanyu imfashanyo. Zizajya zizigamirwa gusana Ingoro y'Uhoraho.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko mu mwaka wa makumyabiri n’itatu w’ingoma ya Yowasi, abaherezabitambo bari batarasana ibyangiritse ku Ngoro y’Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko kugeza mu mwaka wa makumyabiri n'itatu Umwami Yowasi avutse, abatambyi bari batarasana aho iyo nzu yasenyutse.