2 Kings 12:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umutambyi Yehoyada azana isanduku atobora umwenge mu gipfundikizo cyayo, ayishyira iruhande rw'iburyo rw'urutambiro uvuye aho binjirira mu Ngoro. Abatambyi barindaga aho binjirira bakajya bayishyiramo amafaranga yose azanywe mu Ngoro y'Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abaherezabitambo bemera ko batazongera kwakira feza ya rubanda, kandi ko batakigomba gusana aho Ingoro y’Uhoraho yangiritse.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko abatambyi bemera ko batazongera kwakira impiya z'abantu, cyangwa kuba ari bo basana ahasenyutse.