2 Kings 13:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Elisha ararwara araremba byo gupfa. Yehowasi umwami wa Isiraheli agiye kumusura amwubararaho aramuririra, araboroga ati: “Mubyeyi, mubyeyi wanjye! Mbega ukuntu wari uhwanye n'amagare y'intambara n'abarwanira ku mafarasi, byose bya Isiraheli!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Elisha afatwa n’indwara yagombaga kumuhitana. Yowasi, umwami wa Israheli, aramanuka ajya iwe. Amugezeho aramuririra atera hejuru, ati «Ayiwe Mubyeyi! Ayiwe Mubyeyi! Amagare n’amafarasi bya Israheli!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi Yehowasi akiri ku ngoma ye, Elisa afatwa n'indwara, ari yo yamwishe. Yehowasi umwami w'Abisirayeli aramanuka ajya aho ari, aramuririra aravuga ati “Ye baba data we, ko wari amagare n'abanyamafarashi ba Isirayeli!”