2 Kings 13:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe kimwe Abisiraheli bagiye gushyingura umurambo mu irimbi aho bashyinguye Elisha, bahubirana n'udutsiko tw'Abamowabu maze umurambo bawujugunya mu mva ya Elisha. Umurambo ukoze ku magufwa ya Elisha, uwari upfuye agarura ubuzima arahaguruka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umunsi umwe abantu bari bagiye guhamba umupfu, babonye kimwe muri ibyo bitero, bajugunya iyo ntumbi mu mva yahambwemo Elisha, nuko barahunga. Intumbi ye igwira amagufa ya Elisha, wa muntu ahita azuka maze arahaguruka, arahagarara.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye hariho abajyaga guhamba umuntu, barabukwa igitero kimwe, bajugunya uwo mupfu mu gituro cya Elisa. Nuko intumbi igwiriye amagufwa ya Elisa, ako kanya uwo muntu arazuka, arabaduka arahagarara.