2 Kings 13:23 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Uhoraho agirira impuhwe Abisiraheli, arabababarira abitewe no kuzirikana Isezerano yagiranye na Aburahamu na Izaki na Yakobo, maze areka kubatsemba. Kugeza ubwo yari atarabamenesha, kugira ngo abacire kure ye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko Uhoraho yagiriye imbabazi Abayisraheli, abagaragariza impuhwe ze, arabababarira, arabagarukira kubera isezerano yasezeranyije Abrahamu, Izaki na Yakobo, nuko arivuguruza ntiyahita abatsemba.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko Uwiteka abagirira neza arabababarira, abitaho ku bw'isezerano yasezeranije Aburahamu na Isaka na Yakobo, ntiyashaka kubarimbura cyangwa kubaca muri icyo gihe.