2 Kings 13:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara Abisiraheli ntibihana gukora ibyaha nk'iby'inzu ya Yerobowamu watoje Abisiraheli gucumura, ndetse n'inkingi yari yareguriwe imanakazi Ashera yakomeje kuba i Samariya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko ntibaca ukubiri n’ibyaha Yerobowamu yabakoresheje; bakomeje kubyibandaho, ndetse bakomera no ku biti byeguriwe ibigirwamana byabo, byari bishinze i Samariya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko ntibareka ibyaha by'inzu ya Yerobowamu woheje Abisirayeli ngo bacumure, ahubwo bakomeza kubigenderamo. Kandi igishushanyo cya Ashera bakirekera i Samariya.