2 Kings 14:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yehowasi umwami wa Isiraheli afatira i Beti-Shemeshi umwami w'u Buyuda Amasiya mwene Yowasi, akaba n'umwuzukuru wa Ahaziya. Nuko ajya i Yeruzalemu asenya urukuta ruzengurutse umujyi, kuva ku irembo rya Efurayimu kugera ku irembo ry'Inguni, hareshya hafi na metero magana abiri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yowasi, umwami wa Israheli, afatira i Betishemeshi Amasiya, umwami wa Yuda, mwene Yowasi, mwene Okoziya, hanyuma amujyana i Yeruzalemu. Nuko Yowasi asenya inkike z’amabuye z’umugi wa Yeruzalemu kuva ku Irembo rya Efurayimu kugeza ku Irembo ry’Iguni, acamo icyuho cy’imikono magana ane.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Yehowasi umwami w'Abisirayeli afatira Amasiya umwami w'Abayuda mwene Yowasi mwene Ahaziya i Betishemeshi, ajya i Yerusalemu, asenya inkike z'amabuye z'i Yerusalemu, uhereye ku irembo rya Efurayimu ukageza ku irembo ryo ku mfuruka, hose hari mikono magana ane.