2 Kings 14:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma Yehowasi yisazira amahoro, bamushyingura i Samariya hamwe n'abami ba Isiraheli. Umuhungu we Yerobowamu amusimbura ku ngoma.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yowasi aratanga, asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa i Samariya hamwe n’abami ba Israheli. Umuhungu we Yerobowamu amuzungura ku ngoma.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanyuma Yehowasi aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa i Samariya hamwe n'abami b'Abisirayeli, maze umuhungu we Yerobowamu yima ingoma ye.